Ibirayi bikenera inyongeramusaruro kugirango bikure neza kandi bigire umusaruro mwinshi:
- Ishwagara
Akamaro k’ishwagara ku butaka:
- Igabanya ubusharire mu butaka
- Ishwagara ifasha ikimera kuvoma
- Ituma amafumbire akora neza
- umusaruro uriyongera cyane
Igihe dukoresha ishwagara:
- Tera ishwagara nibura ibyumweru bibiri mbere y’uko utera.
- Ingano ukoresha kuri hegitare: 25 – 50 toni
2. Imborera
Ifumbire y’imborera igomba kuba iboze neza.
Akamaro K’imborera
- Yongera intungagihingwa mu butaka
- Ituma ubutaka bufata amazi
- Ituma ubutaka bworoha
Ingano ikoreshwa:
- Ushyiramo amashyi 2 kuri buri mwobo
- Koresha toni hagati ya 20 na 30 kuri hegitare
3. NPK (17-17-17)
Akamaro ka NPK
- Ifasha uruti rw’igihingwa gukomera
- Ifasha imizi gufata neza mubutaka
- Ifasha uruti gukura vuba
- Ituma ikirai mubutaka kibyibuha
Ingano ka NPK ikoreshwa ku mwobo:
- Agafuniko 1 k’icupa ry’amazi kuzuye
- Cyangwa intoki 3 ku rugingo rwa kabiri ubikore inshuro 2
- Twikira agataka gake