KURWANYA INDWARA N’IBYONNYI: INDWARA Y’IMVURA
KURWANYA INDWARA Y’IMVURA Indwara y’imvura n’indwara y’uduhumyo itera igihingwa kunanirwa, ikangiza amababi, uruti n’ibijumba. Amababi n’uruti byanduye biba umukara, bikikunja ukaba wagirango byababutse. Indwara y’imvura kandi ituma ibibabi kuruhande bijya gusa umuhondo werurutse ndetse bikazana n’uruhumbu rwera ku gice cyo hasi cy’ikibabi. Indwara y’imvura iterwa n’uduhumyo (Phytophtora infestans) dukwirakwizwa n’umuyaga n’amazi kandi ikaguma mubirayi byanduye. […]